Keep up to date with every new upload!

Join free & follow RadioItahuka
Share
  • 1 year ago
SINANDIKA NDASOMA : INGABIRE UMUHOZA MU MENYO YA RUBAMBA.

SINANDIKA NDASOMA : INGABIRE UMUHOZA MU MENYO YA RUBAMBA.

Iyo urebye ibirirmo kubera mu Rwanda muri iyi minsi ya nyuma y’aho Paul Kagame amariye kongera kwigumanira ubutegetsi bw’iguhugu akabeshyera abanyarwanda ngo baramutoye usanga ari ibintu bigamije kwigizayo abashobora kuzamubangamira mu migambi ye yo gukomeza gusya atanzitse mu kuburabuza abaturarwanda. Aha ndatekereza nk’ibirimo kuba kuri Diane n’umuryango we, nkatekereza kandi abantu barindwi batawe muri yombi n’igipolisi cy’u Rwanda ku ya 6 nzeri 2017, muri abo bantu hakaba harimo Twagirimana Boniface Visi perezida wa mbere w’ishyaka FDU Inkingi riyobowe na Victoire Ingabire wakatiwe imyaka 15 y’igifungo akaba arimo kuborera muri 1930. Ubwo siniriwe mvuga uburyo imitungo y’abaherwe bafashije Paul Kagame na FPR ye kugera ku butegetsi igeze aharenga ; imwe irimo gutezwa cyamunara, indi yarasenywe indi irigarurirwa…

Mu by’ukuri iyo urebye uburyo u Rwanda rutegetswe, kuva Paul Kagame na FPR barufata, usanga harashyizweho uburyo n’ibyangombwa byose bizakenerwa kugirango ubutegetsi buhame

Comments